
Mu Rwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), dutanga serivisi zitandukanye z’ubwiteganyirize zigamije kukurinda no kugufasha kwiteza imbere mu buzima bwawe bwose.
Umutekano w’imari kuri wowe n’umuryango wawe mu gihe cy’izabukuru. Bituma ubaho neza kandi mu mutekano.
Ni gahunda yo kwizigamira ku bushake y’igihe kirekire, igamije kugufasha kubaka ejo hazaza heza h’ubukungu bwizewe.
Ni gahunda igamije gutuma buri Munyarwanda abona serivisi z’ubuvuzi zinoze kandi zihendutse.
Ubu bwishingizi butuma ubona ikiruhuko cyishyuwe mu gihe cy’ingenzi cyo kwakira umwana.

Ishema ihindura uburyo ucunga imisanzu ya buri kwezi, binyuze mu koroshya inzira binyuramo.

Kubona raporo y’imisanzu yawe byarorohejwe, ubu ushobora gukurikirana imisanzu yawe y’ubwiteganyirize bw’izabukuru kandi ukabasha gusaba ibyo wemererwa mu gihe uri mu kiruhuko cy’izabukuru, kandi ukomeze kumenya niba umukoresha wawe

Aho waba uri hose ku isi, genzura ubwizigame bwawe, utegure izabukuru nta mpungenge nubwo waba ukora mu nzego z’imirimo itandutse.

Iyi serivisi igamije koroshya no kwihutisha ubusabe bw’abatanga serivisi z’ubuvuzi, bikaborohereza kwibanda ku gutanga ubuvuzi bufite ireme ku barwayi.

Murakaza neza muri RSSB, aho turi mu rugendo rw’impinduka no guhanga udushya bigamije kurushaho kunoza imikorere y’ikigo cyacu. Twiyemeje bidasubirwaho gushyira abanyamuryango bacu ku isonga muri buri cyemezo dufata no muri buri bikorwa dutegura, kugira ngo babone serivisi zibagenewe kandi tugire uruhare mu iterambere ry’igihugu.Dufite intego yo kuba icyitegererezo mu gutanga serivisi nziza ku banyamuryango, dukoresha neza ubushobozi, umutungo n’imbaraga dufite mu gutanga serivise z’indashyikirwa n’ibisubizo byizewe ku bibazo bihari. Icyerekezo dufitiye RSSB kirasobanutse: kubaka ikigo giteye imbere, cyizewe mu mikorere ishingiye ku gukoresha ikoranabuhanga, kandi tukaba isoko yizewe y’imibereho myiza y’abanyamuryango.
Twiyemeje kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki za Leta, tugatanga umusanzu mu guteza imbere gahunda z’imibereho myiza y’abaturage, ndetse no kuba indashyikirwa ku rwego rw’igihugu n’urwego mpuzamahanga mu bijyanye na politiki y’ubwiteganyirize n’imibereho myiza y’abaturage. Nk’ikigo gishora imari ku masoko yatoranyijwe, twiyemeje gukorana ubushishozi no kugira intego zishimangira guteza imbere ubukungu no guhanga udushya. Dufatanyije namwe, turimo kubaka ejo hazaza hadukwiriye, aho imibereho y’abanyamuryango bacu iteka ihora ku isonga ry’inshingano zacu. Murakaza neza mu gihe gishya cyo kubaka ubudashyikirwa n’ubufatanye muri RSSB




















"Gushora imari muri MTN Rwanda byabaye ibirenze icyemezo cyo gushora imari gusa. Nk’umuyoboro munini w’itumanaho rya telefoni zigendanwa muri Afurika, MTN Rwanda ihuza miliyoni z’Abanyarwanda bo mu byiciro byose by’imibereho. Binyuze ku bikorwa remezo byayo bifasha gukoresha serivisi z’imari hakoreshejwe USSD, iri shoramari rifasha abantu gukora ubucuruzi no kwishyurana mu buryo bworoshye, bikabafungurira amahirwe mashya ndetse n’imikoranire myiza kurushaho"
"Twishimira gushyigikira imishinga mishya kandi itanga ibisubizo birambye nka Katapult Africa, ikigega cy’ishoramari gifite icyicaro mu Rwanda kigamije kwihutisha iterambere ry’ubukungu bwa Afurika. Cyibanda ku buhinzi burambye, ibisubizo bihangana n’imihindagurikire y’ibihe, ndetse n’ikoranabuhanga rishya mu rwego rw’ibiribwa. Ubu buryo bwo kureba kure bufasha ibigo bikiri bito bigitangira ubucuruzi byo muri Afurika gutera imbere muri izi nzego."

"Mu mwaka wa 2016, RSSB yafashe iya mbere ishora imari muri Zipline. Ibi ntibyagarukiraga gusa ku gukemura ikibazo cyari gihari mu Rwanda, ahubwo byari ugushyigikira igitekerezo gishya kandi gifite ubushobozi bwo kugera ku rwego mpuzamahanga. Uyu munsi, ibikorwa bya Zipline bimaze kugera mu bihugu birenga 8, bikomeza gushyira mu bikorwa intego yayo yo gutanga serivisi z’ubwikorezi mu buryo bugera kuri bose."
"Muri RSSB, twemera ko kugera kuri serivisi z’imari mu buryo budaheza ari urufunguzo rwo kubyaza umusaruro amahirwe yose ari mu Rwanda. Ni yo mpamvu dushyigikira Abanyarwanda dushora imari muri Banki ya Kigali, banki nini y’ubucuruzi mu gihugu. Banki ya Kigali itanga serivisi z’imari zinoze zigera ku bantu ku giti cyabo no ku bigo by’ubucuruzi mu ngeri zitandukanye, zigafasha mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu cyacu."
"Kuba umufatanyabikorwa ufite imigabane myinshi bigaragaza ubwitange bwacu mu guteza imbere udushya mu rwego rw’ubuvuzi mu Rwanda no hanze yarwo; ni umurimo udasanzwe ugamije kunoza itangwa ry’inkingo ku mugabane wa Afurika. Ntabwo turimo kunoza serivisi z’ubuvuzi ku barwayi gusa, ahubwo tunagira uruhare mu rugamba mpuzamahanga rwo kurwanya ibyorezo."
