Kurinda Ubuzima

N’Umutekano ku Kazi

Gahunda y’Ubwishingizi bw’ibyago bikomoka ku kazi yashyizweho hagamijwe kurinda abakozi ingaruka zishobora guterwa n’ibyago bikomoka ku kazi zaba iz’ubukungu, ubuzima, n’imibereho rysange y’abantu bishingiye ku mpanuka zo ku kazi, cyangwa indwara zikomoka ku kazi umuntu akora.

Ibikubiye muri ubu bwishingizi

RSSB itanga ubwishingizi mu gihe uri ku kazi, uri mu rugendo ujya ku kazi cyangwa uvuye ku kazi, cyangwa uri mu rugendo ujya gukora inshingano z’akazi. Iyi gahunda inatanga ubwishingizi ku ndwara zikomoka ku kazi bitewe n’imiterere y’ahantu ukorera cyangwa imiterere y’akazi ukora.

Indishyi z’igihe cyo kurwara

Uhabwa indishyi mu gihe udashoboye gukora kubera impanuka cyangwa indwara byatewe n’akazi.

Indishyi z’ubushobozi buke bwo gukora:

Uhabwa ibyo ugenerwa n’ubwishingizi iyo utagishoboye gukora bitewe n'impanuka cyangwa ibyago cyangwa ikindi kibazo cy’ubuzima cyatewe n’akazi.

Indishyi y’imbumbe

Hari amafaranga uhambwa ingunga imwe mu gihe wagize ubumuga buhoraho bwatewe n’ibyago bikomoka ku kazi

Kwitabwaho n’abaganga

Uhabwa ubuvuzi bwuzuye ku mpanuka cyangwa indwara zatewe n’akazi.

Indishyi ku bawe

Hari inkunga y’amafaranga igenerwa abasigaye mu gihe umukozi wishingiwe apfuye azize impanuka cyangwa ibyago bikomoka ku kazi.

Imibare ishimishije y'ibyagezweho

Ibyagezweho n’ubu bwishingizi mu mibare

100+

Ikigereranyo cy'ubusabe buri kwezi

Miliyoni 200

Ikigereranyo cy'amafaranga atangwa buri kwezi

3000+

Abanyamuryango bahawe serivisi

Ibyiciro by’ibigenerwa abari muri ubu bwishingizi

Menya ibyiciro bitandukanye by’inyungu ushobora kubona, binyuze mu bufasha bwuzuye butuma ukoresha neza uburenganzira bwawe bwose.

Ubumuga bw’igije gito

Uhabwa 75% y’impuzandengo y’amafaranga winjizaga ku munsi mu mezi atatu ashize. Iyi ndishyi itangwa kugeza ukize cyangwa kugeza habonetse icyemezo cy’uko ubumuga bwahindutse ubwa burundu, ariko ntirenza iminsi 180.

Ubumuga buhoraho ariko budakabije

Indishyi zitangwa hashingiwe ku rwego rw’ubumuga. Niba ubumuga buri hejuru ya 15%, uhabwa igice cy’igihembo cya pansiyo kijyanye n’urwo rwego rw’ubumuga. Niba kiri munsi ya 15%, uhabwa amafaranga y’ingunga imwe angana n’imyaka itatu ya pensiyo ijyanye n’urwego rw’ubumuga.

Ubumuga buhoraho

Uhabwa pensiyo ingana na 85% y’impuzandengo y’umushahara wawe w’ukwezi mu mezi atatu ashize.

Indamunite kubasigaye igihe umukozi apfuye azize ibyago bikomoka ku kazi

30% igenerwa umuntu wapfushije uwo bashakanye.
15% kuri buri mwana niba hari undi mubyeyi ukiriho.
20% kuri buri mwana iyo ababyeyi bombi batakiriho.
10% kuri buri mubyeyi cyangwa urera umwana wemewe n’amategeko.

Ntubifate nk’amagambo gusa. Gahunda y’Ubwishingizi bw’ibyago bikomoka ku kazi yahinduye ubuzima bw’abantu benshi.

Nkora nk’umuforomo mu bitaro bifite abakiriye benshi, mpora ngerwaho n’ingaruka zitandukanye zishobora guterwa n’akazi. Umwaka ushize, nanduye indwara ikomeye igihe nari ndimo nita ku murwayi, iyo ndwara yatumye nkenera ubuvuzi buhambaye ndetse n’ikiruhuko kirekire ntari ku kazi. Ndashimira gahunda y’Ubwishingizi bw’ibyago bikomoka ku kazi kuko amafaranga yose nakoresheje nivuza narayishyuwe, ndetse nanahawe indishyi z’igihe ntashoboraga gukora.

Ni gute nasaba ibyo nemerewe n’ubu bwishingizi

Menya intambwe ku yindi, inzira yo gusaba ibyo wemererwa n’ubu bwishingizi

Menyekanisha Impanuka

Umukozi cyangwa umukoresha bagomba gutanga amakuru ku mpanuka cyangwa uburwayi vuba bishoboka, bakagaragaza igihe n’ahantu byabereye

Gutanga Ubusabe

Tanga ubusabe bwo guhabwa ibyo ugenerwa n’ubwishingizi bw’ibyago bikomoka ku kazi mu buryo bwemewe, wemeza amakuru y’impanuka cyangwa uburwayi kandi ukagaragaza amakuru y’ukuri.

Gutanga Inyandiko z’ubuvuzi

Ugomba kugaragaza raporo z’ubuvuzi zitangwa na muganga uvura umurwayi kugira ngo zifashe mu kwemeza indwara no gusaba kwishyurwa.

Uruhushya rw’Umukoresha

Umukoresha asuzuma kandi akemeza ibyatangajwe ku mpanuka cyangwa uburwayi, akemeza amakuru y’akazi n’uko umukozi ari muri ubu bwishingizi

Gutanga imyirondoro y’undi muntu wa hafi

Usabwa gutanga amakuru y’umuntu wawe wa hafi cyangwa abanyamuryango bawe kugira ngo byoroshye itumanaho kandi ibyo ugenerwa n’ubwishingizi bikugereho neza mu gihe hari ibyo ugomba guhambwa

Gutanga Inyemezabwishyu z’Ubuvuzi

Niba hari ibyo umugenerwabikorwa w’ubu bwishingizi yishyuye, usabwa kugaragaza inyemezabwishyu z’amafaranga yakoreshejwe mu buvuzi kugira ngo bifashe mu gutunganya ubwishyu

Tanga ubusabe bwawe aka kanya
Ntibigusaba gukora ingendo ujya ku mashami ya RSSB, ushobora gutanga ubusabe bwawe mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Tanga ubusabe bwawe, tubukorere isuzuma hanyuma tukugezeho icyemezo

Biri kuza vuba

Ufite ibibazo? Tugufitiye ibisubizo!

Dufite ibisubizo ukeneye, bitangwa mu buryo busobanutse kandi bugufasha kubona amakuru ukeneye.