Teganyiriza ejo hazaza hawe,

Uyu Munsi

Fata icyemezo cyo guteganyiriza ejo hazaza hawe binyuze muri gahunda z’ubwiteganyirize bwuzuye. Tangira uyu munsi, tugufashe kugera ku nzozi zawe zo mu gihe cy’izabukuru.

Ibyiza by’Ubwiteganyirize

Menya ibyiza bya gahunda yacu ya Pansiyo igufasha kwiteganyiriza ejo hazaza hawe mu buryo bworoshye kandi bwizewe.

Ikiruhuko cy’izabukuru

Inyungu za pansiyo yawe zibarwa hashingiwe ku gihe umaze utanga imisanzu yawe n’imyaka umaze mu kazi, igufasha kugira umutekano w’amafaranga mu gihe cy’izabukuru

Ikiruhuko giturutse ku bumuga cyangwa uburwayi

Mu gihe utagishoboye gukora kubera uburwayi cyangwa impanuka bidaturutse ku kazi, wemererwa guhabwa ikiruhuko giturutse ku mpanuka cyangwa uburwayi bidaturutse ku kazi.

Ibigenerwa abasigaye b'umunyamuryango witabye Imana 

Abasigaye bo mu muryango b’uwari ufite ubwiteganyirize bw’izabukuru, ntibibagiranye. Abujuje ibisabwa bahabwa igice cya pansiyo y’uwitabye Imana, yaba ku buryo bw’amafaranga atangirwa rimwe cyangwa ku buryo bwa pansiyo itangwa buri kwezi, hakurikijwe amategeko abigenga.

Ubwishingizi bw’indwara

Niba uri mu kiruhuko cy’Izabukuru, ushobora gukomeza gukoresha Ubwishingizi bw’indwara bwa RAMA. Gutanga umusanzu ungana na 7.5% bya pansiyo yawe ya buri kwezi bituma wowe n’abo n’abanyamuryango bawe bajuje ibisabwa kugira ngo bishingirwe  mukomeza kwishingirwa na RAMA

Imibare ishimishije y'ibyagezweho

Gahunda y’Ubwiteganyirize mu mibare

64,500

Abagenerwabikorwa ku kwezi

Miliari 8

Ikigereranyo cy’amafaranga atangwa ku kwezi nk’ubwiteganyirize

13.4%

Ijanisha ry’ubwiyongere bw’ikigega cy’ubwiteganyirize

Abemerewe kwinjira muri Gahunda y’Ubwiteganyirize bw'izabukuru.

Menya niba wujuje ibisabwa kugira ngo utangire gutanga umusanzu muri iyi gahunda iguha iby’ingenzi kandi utangire kuzigamira ejo hazaza hawe uyu munsi.

Abakozi ba Leta

Uremerewe niba uri umukozi ugengwa na sitati rusange igenga abakozi ba Leta, cyangwa umukozi w’inzego za Leta zifite sitati zihariye.

Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda

Umukozi ukora imirimo ya politiki woherejwe n’igihugu cye mu Rwanda, aremerewe hatitawe ku bwenegihugu.

Abakozi b’imiryango mpuzamahanga

Abakozi boherejwe n’imiryango mpuzamahanga yo hanze gukora mu Rwanda, bakomeza gukurikiza gahunda y’ubwiteganyirize y’icyo gihugu baturutsemo, igihe inshingano zabo zitarenze amezi 12, hashingiwe ku masezerano mpuzamahanga yemejwe n’u Rwanda.

Abakozi b’amasosiyete mpuzamahanga yigenga

Abakozi boherejwe gukora mu Rwanda n’amasosiyete mpuzamahanga bakomeza gukurikiza na gahunda y’ubwiteganyirize y’amasosiyete yabo, iyo igihe bazakorera mu Rwanda kitarenze amezi 12.

Gutanga ubwiteganyirize ku bushake

Abantu ku giti cyabo bashobora gutanga ubwiteganyirize bw'izabukuru ku bushake aho bashobora kwiyandikisha ubwabo bakiyishyurira umusanzu usabwa, akenshi ungana na 6% y’umushahara.

Uko wasaba ibyo wemererwa n’Ubwiteganyirize:

Saba ibyo wemererwa nk’umuntu uri mu kiruhuko cy’izabukuru mu buryo bworoshye ubyikoreye intambwe ku yindi

Ibyo usabwa kugira ngo uhabwe ikiruhuko cy’izabukuru

Ugomba kuba waragejeje ku myaka yemewe yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru (akenshi ni imyaka 60) kandi waratanze imisanzu mu gihe giteganywa n’amategeko.

Ikarita ndangamuntu

Ugomba kugaragaza indakarita ndangamuntu yemewe cyangwa pasiporo kugira ngo hemezwe umwirondoro wawe hanasuzumwe ibyo wemerewe guhabwa nk’umuntu uri mu kiruhuko cy’izabukuru.

Amakuru ya konti ya banki

Ugomba gutanga nimero ya konti ya banki yanditse mu mazina yawe kugira ngo ijye inyuzwaho amafaranga y’ikiruhuko cy’izabukuru (pansiyo).

Ibaruwa y’ihagarikwa ry’akazi

Ugomba gutanga ibaruwa itangwa n’umukoresha wawe yemeza ko wasezerewe ku mirimo yawe cyangwa ko wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Icyemezo cy’uko umuntu ariho

Usabwa gutanga icyemezo cy’uko uriho kiboneka binyuze ku Irembo, kugira ngo hemezwe ko usaba amafaranga y’ikiruhuko cy’izabukuru ari umuntu uri ho.

Uburwayi bwemezwa na muganga  

Ugomba kuba ufite icyemezo gitangwa na muganga ubifitiye ububasha kigaragaza ko ufite ubumuga buhoraho cyangwa buzamara igihe kirekire ku buryo bikubuza gukomeza gukora akazi

Ikarita ndangamuntu  

Usabwa kugaragaza nimero y’indakarita ndangamuntu yemewe cyangwa pasiporo kugira ngo hemezwe umwirondoro wawe hasuzumwe niba wemerewe guhabwa ibyo wemererwa nk’umuntu uri mu kiruhuko cy’izabukuru.

Amakuru ya Konti ya Banki

Ugomba gutanga nimero ya konti ya banki yanditse mu mazina yawe kugira ngo amafaranga y’ikiruhuko cy’izabukuru (pansiyo).

Raporo ya muganga

Ugomba gutanga raporo y’ubuvuzi wahawe itanzwe n’ivuriro ryemewe, yemejwe n’umuganga  igaragaza ubwoko n’urwego rw’ubumuga ufite.

Icyemezo cy’uko Uriho

Usabwa gutanga icyemezo cy’uko uriho kiboneka binyuze ku Irembo, kugira ngo hemezwe ko usaba amafaranga y’ikiruhuko cy’izabukuru ari umuntu uri ho

Imiterere y’Akazi

Ugomba kugaragaza inyandiko igaragaza ko utagishoboye gukomeza gukora, ishobora kuba nk’inyandiko itangwa n’umukoresha igaragaza imikorere yawe cyangwa igaragaza ko wasezerewe ku kazi ku mpamvu z’uburwayi.

Icyemezo cy’uko uwari umunyamuryango wa pansiyo yitabye Imana.

Usabwa gutanga icyemezo cyatanzwe binyuze kuri Irembo cyerekana ko uwari umunyamuryango wa pansiyo yitabye Imana.

Ikarita ndangamuntu

Usabwa gutanga nimero y’ikarita ndangamuntu cyangwa pasiporo yemewe kugira ngo hemezwe umwirondoro wawe n’uburenganzira bwawe bwo guhabwa inyungu za pansiyo.

Amakuru ya Konti ya Banki  

Usabwa gutanga amakuru ya konti yawe ya banki yanditse mu mazina yawe, ari na yo amafaranga azajya yoherezwaho.

Icyemezo cy’Isano

Usabwa gutanga inyandiko zemeza isano ufitanye n’uwapfuye yaratangirwaga pansiyo, nk’icyemezo cy’ishyingiranwa, icyemezo cy’amavuko ku bana, icyemezo cy’uburera ku bo yareraga byemewe n’amategeko, cyangwa indi nyandiko yemewe n’amategeko igaragaza isano.

Amakuru y’Uwahoze Ari Umunyamuryango wa Pansiyo witabye Imana

Usabwa gutanga nimero y’indangamuntu cyangwa nimero ya RSSB y’uwari umunyamuryango wa pansiyo wapfuye, kugira ngo hagenzurwe umwirondoro we

Icyemezo cy’Umunyeshuri

Ku bana bakiri ku ishuri, hagomba gutangwa icyemezo cyatanzwe n’ikigo cy’amashuri bigaho kugira ngo hemezwe ko bakiri abanyeshuri.

Uwemerewe Kwinjira muri Gahunda  

Iyi gahunda igenewe abantu bose bifuza kwizigamira amafaranga y’ikiruhuko cy’izabukuru ku bushake, harimo n’abatari muri gahunda z’ubwiteganyirize bwa pansiyo bw’itegeko

Icyemezo cy’Indangamuntu

Usabwa gutanga nimero y’ikarita ndangamuntu yawe cyangwa pasiporo yemewe kugira ngo wiyandikishe kandi ucunge konti yawe y’ubwizigame bwa pansiyo itangwa ku bushake

Kugena ingano y’umusanzu uzajya utanga

Usabwa gushyiraho umubare w’amafaranga ushaka kujya utanga buri kwezi. Ufite uburenganzira bwo kwihitiramo ingano y’umusanzyu kandi ushobora kuyihindura igihe icyo ari cyo cyose bitewe n’ubushobozi bwawe.

Saba serivisi za pansiyo ukoresheje ikoranabuhanga utiriwe ujya ku mashami ya RSSB.

Kurikirana imisanzu yawe kandi usabe inyungu z’izabukuru

Tanga ubusabe bwawe nonaha

Ufite Ikibazo? Tugufitiye Ibisubizo

Dufite ibisubizo ukeneye, mu buryo busobanutse kandi bufasha.