Guhindura ubuzima binyuze mu bwiteganyirize

Duharanira gushyira umunyamuryango ku isonga, dushingira ku makuru mpamo,
kandi tukagira imikorere inoze.
Ibyerekeye RSSB

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda

Amateka yacu

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ni ikigo cyashinzwe mu mwakawa 2010 nyuma yo guhuza Ikigega cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi mu Rwanda (SSFR) n’Ikigega cy’Ubwishingizi bw’Ubuzima mu Rwanda (RAMA). Duhereye ku mateka y’imyaka irenga mirongo itandatu y’ubwiteganyirize bw’imibereho myiza, RSSB yavuye ku kuba ikigega cya pansiyo gusa, ihinduka ikigo gitanga serivisi zitandukanye z’ubwiteganyirize bw’imibereho myiza.

Uyu munsi, RSSB ishyira mu bikorwa gahunda zitandukanye z’ubwiteganyirize zirimo ubwiteganyirize bw’ikiruhuko cy'izabukuru (pansiyo), ubwishingizi bw’ubuvuzi, gutanga ibigenerwa umubyeyi uri mu kiruhuko cyo kubyara, ubwishingizi bw’ibyago bikomoka ku kazi, Ubwisungane mu kwivuza (Mituweli), ndetse na gahunda z’ubwizigame bw’igihe kirekire nka EjoHeza. Binyuze muri izi gahunda, RSSB itanga serivisi kuri miriyoni z’Abanyarwanda kandi ikomeje kwagura uburyo bwo kugeza ku baturage serivisi z’ubwiteganyirize mu buryo budaheza.

Inshingano zacu

Gucunga no guteza imbere gahunda z’ubwiteganyirize n’imibereho myiza mu buryo bwuzuye, burengera imibereho myiza y’abanyamuryango kandi tunatanga umusanzu mu iterambere rirambye ry’ubukungu n’imibereho by’u Rwanda.

Icyerekezo cyacu

RSSB yifuza gutanga serivisi z’ubwiteganyirize bw’imibereho myiza mu buryo bwuzuye, butanga ibisubizo ku bintu byose abantu bakeneye muby’ubwiteganyirize.

Indangagaciro zacu

Ubunyangamugayo

Dushyira imbere ihame ry’ubunyangamugayo n’imyitwarire iboneye mu bikorwa byacu byose, kandi twiyemeje gukorera mu mucyo n’ubutabera.

01
Ubufatanye

Twizera ko gukorera hamwe no gufatanya n’abandi bitanga umusaruro mwiza, kubw’ibyo dukora ibishoboka byose byatuma abantu bakorana neza bigatuma bahanga udushya.

02
Kubazwa Inshingano

Twitondera ibikorwa dukora n’ibyemezo dufata, duharanira kubahiriza ibyo twiyemeje gukora kandi tugatanga serivisi zujuje ibyo abanyamuryango bacu bakeneye.

03
Kubahana

Twubaha buri wese tugaha agaciro ibitekerezo by’abandi kandi tugashyigikira umuco wo kwakira buri muntu, kumuha agaciro no kumutega amatwi.

04
Ubudashyikirwa

Binyuze mu gukomeza kurushaho kunoza serivisi n’imikorere yacu, twihaye intego yo gukora ibirenze ibyo abanyamuryango batwitezeho, kandi tukabaha serivisi zuje ubudashyikirwa.

05

Inshingano za RSSB


Muri RSSB, twiyemeje kurenga inshingano zo gutanga ubwiteganyirize gusa, ahubwo tugira n’uruhare rugaragara mu kubaka no kubungabunga ejo hazaza h’u Rwanda. Duharanira kwita ku mibereho myiza y’Abanyarwanda, dutanga serivisi zitandukanye z’ubwiteganyirize zigamije kurinda no gufasha buri munyarwanda kugira imibereho myiza no kumufasha kwigira. Kuva ku gutanga serivisi z’ubwiteganyirize bw’izabukuru, ubwishingizi bw’indwara, ikiruhuko cyo kubyara, ndetse na gahunda y’umwihariko ya EjoHeza yo kwizigamira by’igihe kirekire igenewe cyane cyane abakora imirimo itanditse, twishimira ko serivisi zacu zigera ku barenga 90% by’Abanyarwanda. Abakozi bacu baharanira gucunga imisanzu y’ubwiteganyirize bw’abanyamuryango mu bunyangamugayo kandi bakubahiriza byimazeyo amategeko arengera uburenganzira bw’abanyamuryango bacu.
Twizera ko gushyira abanyamuryango bacu ku isonga ari byo shingiro ry’imikorere yacu, tugaharanira ko buri wese ahabwa ubwishingizi na serivisi akwiriye. Nk’ikigo gishora imari kurusha ibindi mu Rwanda, dushora imari tubanje gushishoza kandi tukabikora dufite intego yo kuzamura iterambere rirambye ry’ikigo ariko no kugira uruhare rugaragara mu guhindura no kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.
Michelle UMURUNGI
Umuyobozi Mukuru Wungirije

Kubungabunga Ejo hazaza

RSSB ntireba gusa ku kurinda ejo hazaza h’abanyamuryango bayo, ahubwo inagira uruhare mu kuzamura iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda binyuze mu ishoramari

Gushora imari mu iterambere ry’u Rwanda

Ishoramari rya RSSB ntirigarukira ku nyungu z’amafaranga gusa, ahubwo tunashishikariza abashoramari mpuzamahanga gushora imari mu Rwanda no guteza imbere udushya mu mishinga y’Abanyarwanda. Ibi bigaragarira mu mishinga nka Katapult Africa na VirungaAfrica, ifasha cyane mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku bushabitsi muri Afurika.

Guhanga imirimo

Ishoramari rya RSSB rifasha mu guhanga imirimo ku Banyarwanda mu nzego zitandukanye nk’itumanaho n’ubwubatsi. Ibigo twashoyemo imari nka MTN na Banki ya Kigali n’ibindi byinshi byagize uruhare mu guhanga imirimo isaga 300,000 mu gihugu hose.

Guteza imbere udushya mu buvuzi

Ibigo biri mu ishoramari rya RSSB nka Zipline bifasha mu kugeza imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi aho bikenewe mu gihugu hose ndetse no hanze yacyo, mu gihe Akagera Medicine itanga umusanzu mu bushakashatsi ku nkingo. Ubu bufatanye butuma u Rwanda rurushaho kuba igicumbi cy’udushya mu rwego rw’ubuzima.

Dutanga ubwishingizi bujyanye n’igihe, bukagendana n’impinduka z’ubuzima bwawe n’umuryango wawe.

11.08%

y’inyungu ku ishoramari

35+

Ibigo RSSB yashoyemo imari

Tiriyali 2.4

Umutungo ucungwa na RSSB

Uhawe Ikaze

Injira mu mwuga uzaguha amahirwe yo kugira uruhare mu mpinduka zifitiye abantu akamaro

Reba imyanya y'akazi