
Dushyira imbere ihame ry’ubunyangamugayo n’imyitwarire iboneye mu bikorwa byacu byose, kandi twiyemeje gukorera mu mucyo n’ubutabera.
Twizera ko gukorerahamwe no gufatanya n’abandi bitanga umusaruro mwiza, kubw’ibyo dukora ibishoboka byose byatuma abantu bakorana neza bigatuma bahanga udushya.
Twitondera ibikorwa dukora n’ibyemezo dufata, duharanira kubahiriza ibyo twiyemeje gukora kandi tugatanga serivisi zujuje ibyo abanyamuryango bacu bakeneye.
Twubaha buri wese tugaha agaciro ibitekerezo by’abandi kandi tugashyigikira umuco wo kwakira buri muntu, kumuha agaciro no kumutega amatwi.
Binyuze mu gukomeza kurushaho kunoza serivisi n’imikorere yacu, twihaye intego yo gukora ibirenze ibyo abanyamuryango batwitezeho, kandi tukabaha serivisi zuje ubudashyikirwa.
RSSB ntabwo irinda ejo hazaza h’abanyarwanda gusa, ahubwo inagira uruhare mu iterambere n’imibereho myiza y’u Rwanda binyuze mu gushora imari mu bukungu bw’igihugu.

Uhabwa ubwishingizi bw'ubuvuzi bwuzuye bwita ku buzima bwawe n'ubw'umuryango wawe, bukaguha ituze kugira ngo ushobore gukora akazi kawe neza kandi utuje.

Wemererwa kubona inguzanyo ku mushahara wawe igihe uhuye n'ibintu byihutirwa bigusaba amafaranga, bikagufasha guhangana n'ibyo ubuzima bugusaba mu buryo bworoshye kandi wizeye.

Dushyigikira umuco w'imikorere ushingiye ku bufatanye no koroshya imikoranire, bigafasha abakozi bacu kugera ku musaruro mwiza, guhanga imbere ibishya, no kubungabunga imibereho myiza yabo.

Uhabwa igihe cyo kuruhuka, ukongera kubaka umubiri wawe ukagira imbaraga, ukanabona umwanya wo kugirana ibihe by'agaciro n'umuryango wawe ubifashijwemo n'ikiruhuko cy'umwaka gihemberwa.

Ugira amahirwe yo gukomeza kugira ubuzima bwiza binyuze mu gukora imyitozo ngororamubiri ukoresheje gahunda z’imyitozo n’izita ku mibereho myiza zagenewe gushyigikira ubuzima bwawe k'umubiri n’ubuzima bw’imitekerereze.

Uteganyiriza ejo hazaza hawe mu buryo bwizewe ukoresheje gahunda ya pansiyo izakubeshaho uri mu kiruhuko cy'izabukuru, bikagufasha gutegura neza igihe cy'izabukuru uyu munsi ukiri mu kazi.

Dufite ibisubizo ukeneye, mu buryo busobanutse kandi bufasha.
RSSB itanga amahirwe y'akazi atandukanye mu nzego zitandukanye zirimo imari, imiyoborere, serivisi zita ku bakiriya, ikoranabuhanga, imicungire ya serivisi z'ubuvuzi, n'izindi. Paji yacu iriho amahirwe y'akazi kugira ngo urebe imyanya y'akazi irimo guhatanirwa muri iki gihe.
Ushobora gusaba akazi muri RSSB usuye paji yacu igaragaraho amahirwe y'akazi, ugahitamo umwanya w'akazi wifuza, hanyuma ugatanga ubusabe bwawe bw’akazi kuri murandasi. Ugomba gushyiraho umwirondoro ugaragaraho ubunararibonye bwawe mu kazi, ibaruwa isaba akazi, n'izindi nyandiko zose zisabwa.
Ibyangombwa bisabwa biterwa n'umwanya w'akazi usabirwa. Muri rusange, dushaka abakandida bafite amashuri n'impamyabumenyi bijyanye n'uwo mwanya, uburambe mu kazi, ndetse n'ubumenyi n'ubushobozi bihuye n'ibisabwa. Ibisobanuro birambuye ku byangombwa bisabwa biboneka ku itangazo rya buri mwanya w'akazi.
Uburyo RSSB ikoresha mu gushaka abakozi bugizwe n’intambwe zitandukanye, zirimo gusuzuma ubusabe bw’abakandida, ibizamini nsuzumabumenyi igihe bibaye ngombwa, ndetse n’ibizamini byaba ibyanditse n’ibizamini by’uburyo bw’ibiganiro bisaba kwitabira imbonankubone. Abakandida batsinze bagahabwa akazi.
Yego, RSSB itanga amahirwe ku bantu bashaka kwimenyereza umwuga mu mashami atandukanye bikabafasha kwinjira neza mu mwuga bahisemo
RSSB iha abakozi bayo inyungu zitandukanye zirimo ubwishingizi bw’ubuzima, ubwizigame bw’izabukuru, ibiruhuko byishyuwe, amahirwe yo kongera ubumenyi no kwiteza imbere mu mwuga, n’izindi. Twiyemeje gushyigikira imibereho myiza y’abakozi bacu ndetse no kubafasha mu iterambere ryabo.
Niba uhuye n’ikibazo cya tekiniki mu gihe urimo gusaba akazi, wahamagara itsinda ryacu rishinzwe gutanga ubufasha ku murongo utishyurwa ari wo 4044, bakagufasha gukemura icyo kibazo.
Yego, ushobora gusaba imyanya y’akazi myinshi ijyanye n’ubushobozi bwawe n’ibyo wifuza. Ariko turakugira inama yo guhuza ubusabe bwawe na buri mwanya wihariye usaba, ugaragaza ubumenyi n’ubunararibonye bijyanye n’uwo mwanya.