
Ubwishingizi bw’ikiruhuko cyo kubyara butanga umudendezo muby’imari ku babyeyi b'abagore bishingiwe mu gihe bagiye mu kiruhuko cyo kubyara, bikabafasha gukomeza kubona umushahara wabo wose muri icyo gihe cy'ingenzi.
Umukoresha akomeza guhemba umukozi we mu gihe cyose cy'ikiruhuko cyo kubyara kingana n'ibyumweru 14, hanyuma agasaba kwishyurwa na RSSB ibyumweru umunani (8) bya nyuma by’icyo kiruhuko.
Menya inyungu z'ikiruhuko cyo kubyara zifasha kurinda ubuzima bwawe no gukomeza umwuga wawe. Dutanga ubufasha bw'ingenzi kugira ngo iki gihe cy'ingenzi ukinyuremo wemye!
Ukomeza guhembwa umushahara wawe wose mu gihe cy'ikiruhuko cyo kubyara. Mu gihe habayeho ibibazo by’ubuzima bifitanye isano no kubyara, ushobora guhabwa ukwezi kumwe kw'inyongera kw'ikiruhuko gihemberwa, hakurikijwe amabwiriza abigenga.
Iki kiruhuko gitanga igihe gihagije cyo gukira nyuma yo kubyara, konsa umwana mu buryo bugahije, kuba hafi y'umwana, no gushyigikira ubuzima n'imikurire myiza by'uruhinja.
Umukoresha ashobora gusaba kwishyurwa ibigenerwa umukozi uri mu kiruhuko cyo kubyara igihe yujuje ibi bikurikira:
Umukoresha atanga ubusabe bw’ikiruhuko cyo kubyara binyuze ku rubuga rwa Ishema.
Icyemezo cyemeza ko umukozi atwite/yabyaye ndetse kigaragaza itariki ateganyijwe kubyariraho/itariki yabyariyeho.
Inyandiko itangwa n’ikigo yemeza ko umukozi ari mu kiruhuko cyo kubyara.
Kwemeza ko umukozi akiri mu bwishingizi bw’ikiruhuko cyo kubyara mu gihe cy’ikiruhuko, ndetse no kubahiriza ibindi bisabwa n’amategeko agenga umurimo.
Ibigobiri muri ubu bwishingizi
Impuzandengo y'amafaranga yishyurwa buri kwezi
Ababyeyi bahabwa serivisi buri kwezi
Iyi gahunda yahinduye byinshi mu mikorere yacu. Idushoboza gushyigikira abakozi bacu mu buryo bwuzuye mu gihe cy’ikiruhuko cyo kubyara, tukabaha umushahara wabo wose, hanyuma RSSB ikatwishyura ayo mafaranga nyuma. Ibi bituma abakozi bacu bagira ituze n’umutekano mu gihe cy’ingenzi cyo kwita ku mwana w'uruhinja no ku muryango.


Dufite ibisubizo ukeneye, bitangwa mu buryo busobanutse kandi bugufasha kubona amakuru ukeneye.
Ugomba kuba uri mu kiruhuko cyo kubyara
Umukoresha agomba gukomeza kugutangira imisanzu mu gihe uri mu kiruhuko cyo kubyara.
Ugomba gutanga ibyangombwa byose bisabwa, birimo:
- Icyemezo cy’umushahara
- Icyemezo cy’amavuko cy’umwana
- Ifishi y’ubwumvikane yashyizweho umukono n’umukoresha ndetse n’umukozi
- Icyemezo cya muganga, igihe bibaye ngombwa
- Ibindi byangombwa byunganira ubusabe bwawe, bitewe n’icyiciro cyo kubyara.
Amafaranga ugomba kubona angana n’umushahara w’ukwezi kabanziriza ukwezi ikiruhuko cyo kubyara kirangiriraho, ukagabanywa ku minsi 30, hanyuma ukagwiza n’iminsi y’ikiruhuko igomba kwishyurwa n’ubuyobozi bw’ubwiteganyirize bw’imibereho myiza.
Ugomba kuzuza ifishi usanga ku rubuga rwa Ishema, kandi ugatanga inyandiko ziherekeza iyo fishi zikurikira: icyemezo cy’umushahara, icyemezo cy’amavuko cy’umwana, urupapuro rw’ubwumvikane rwasinywe n’umukoresha n’umukozi, icyemezo cya muganga (igihe gikenewe), n’izindi nyandiko zishobora gusabwa bitewe n’uburyo bwo kubyara bwabayeho.
Binyuze ku rubuga rwa Ishema, ushobora gukurikirana inzira yose y’ubusabe bwawe ukamenya aho bugeze. Byongeye kandi, uzajya wakira ubutumwa binyuze kuri imeyili cyangwa kuri telefone bukumenyesha buri gihe habayeho igikorwa gisaba ko ugira icyo ukora ku busabe bwawe.
Ubusabe bwo kwishyurwa butunganywa kandi bukishyurwa mu gihe kitarenze iminsi 30 uhereye ku itariki bwakiriweho, nk’uko biteganywa n’amategeko.