Ubwiyongere bw’umutungo mu myaka 5
Agaciro k'umutungo wose ucungwa na RSSB
Inyungu ku ishoramari
Imisanzu y’abanyamuryango
Ubwiyongere bw’imisanzu ku mwaka
Amafaranga y’ingoboka yatanzwe
Agaciro k’ishoramari ryose
Ijanisha ry'ubwiyongere bw’ishoramari
Inyungu y’umwaka wa 2026
Dushora imari mu nzego zitandukanye zigira uruhare mu guteza imbere ubukungu no kuzana impinduka zirambye ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga.
RSSB iri ku isonga mu gushora imari mu nyubako z’ubucuruzi n’izo guturamo mu Rwanda. Twashoye imari muri uru rwego dufasha mu kubona inyubako zicururizwamo n’abacuruzi bacuruza ibintu bitandukanye ndetse n’inzu zo guturamo zigurishwa. Mu mibare y’ingenzi y’ibyakozwe twavuga:
Imitungo itimukanwa
Ijanisha ry'ishoramari
Agaciro k'umutungo
Ishoramari ryo mu mpapuro Mvunjwafaranga ryinjiza inyungu zihamye bigaha RSSB umusaruro uhoraho mu gihe rinabungabunga igishoro kugira ngo gikomeze gushorwa mu buryo bwizewe kandi burambye. RSSB iri mu bashoramari bakomeye mu mpapuro mpeshamwenda za Leta y’u Rwanda.
Agaciro k'umutungo
Ijanisha ry'ishoramari
RSSB yashoye mu kugura migabane mu bigo bikorera mu nzego zitandukanye mu Rwanda, mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Iri shoramari ritanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry’imibereho n’ubukungu binyuze mu guhanga imirimo, guteza imbere imibereho y’abaturage no gushyigikira iterambere ry’igihugu.
Inzego zashowemo imari
Umugabane w'ishoramari























"Gushora imari muri MTN Rwanda byabaye ibirenze icyemezo cyo gushora imari gusa. Nk’umuyoboro munini w’itumanaho rya telefoni zigendanwa muri Afurika, MTN Rwanda ihuza miliyoni z’Abanyarwanda bo mu byiciro byose by’imibereho. Binyuze ku bikorwa remezo byayo bifasha gukoresha serivisi z’imari hakoreshejwe USSD, iri shoramari rifasha abantu gukora ubucuruzi no kwishyurana mu buryo bworoshye, bikabafungurira amahirwe mashya ndetse n’imikoranire myiza kurushaho"
"Twishimira gushyigikira imishinga mishya kandi itanga ibisubizo birambye nka Katapult Africa, ikigega cy’ishoramari gifite icyicaro mu Rwanda kigamije kwihutisha iterambere ry’ubukungu bwa Afurika. Cyibanda ku buhinzi burambye, ibisubizo bihangana n’imihindagurikire y’ibihe, ndetse n’ikoranabuhanga rishya mu rwego rw’ibiribwa. Ubu buryo bwo kureba kure bufasha ibigo bikiri bito bigitangira ubucuruzi byo muri Afurika gutera imbere muri izi nzego."

"Mu mwaka wa 2016, RSSB yafashe iya mbere ishora imari muri Zipline. Ibi ntibyagarukiraga gusa ku gukemura ikibazo cyari gihari mu Rwanda, ahubwo byari ugushyigikira igitekerezo gishya kandi gifite ubushobozi bwo kugera ku rwego mpuzamahanga. Uyu munsi, ibikorwa bya Zipline bimaze kugera mu bihugu birenga 8, bikomeza gushyira mu bikorwa intego yayo yo gutanga serivisi z’ubwikorezi mu buryo bugera kuri bose."
"Muri RSSB, twemera ko kugera kuri serivisi z’imari mu buryo budaheza ari urufunguzo rwo kubyaza umusaruro amahirwe yose ari mu Rwanda. Ni yo mpamvu dushyigikira Abanyarwanda dushora imari muri Banki ya Kigali, banki nini y’ubucuruzi mu gihugu. Banki ya Kigali itanga serivisi z’imari zinoze zigera ku bantu ku giti cyabo no ku bigo by’ubucuruzi mu ngeri zitandukanye, zigafasha mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu cyacu."
"Kuba umufatanyabikorwa ufite imigabane myinshi bigaragaza ubwitange bwacu mu guteza imbere udushya mu rwego rw’ubuvuzi mu Rwanda no hanze yarwo; ni umurimo udasanzwe ugamije kunoza itangwa ry’inkingo ku mugabane wa Afurika. Ntabwo turimo kunoza serivisi z’ubuvuzi ku barwayi gusa, ahubwo tunagira uruhare mu rugamba mpuzamahanga rwo kurwanya ibyorezo."

Ishoramari ryacu rigaragara nk’ibimenyetso bifatika by’iterambere, bigahindura isura y’igihugu cyacu kandi bikagira uruhare mu kuzamura imibereho yacu.




Dushora imari mu bushishozi, hagamijwe kubona inyungu ku ishoramari mu buryo burambye no guteza imbere imibereho n’ubukungu bw’u Rwanda
Dushakisha amahirwe y’ishoramari rihuza n’ingamba zacu z’igihe kirekire, kandi rigashyigikira gahunda z’iterambere ry’igihugu mu buryo burambye.
Buri shoramari rikorwa nyuma y’isesengura ryimbitse ry’isoko, isuzuma ry’imari n’isesengura ry’ibihombo bishobora kubaho, kugira ngo hafatwe ibyemezo bihamye bishingiye ku makuru yimbitse.
Guharanira gushora imari mu mishinga yo mu nzego zitandukanye ndetse no mu byiciro bitandukanye by’imari, tugahuza amahirwe yo gukura no gutera imbere n’ubushobozi bwo guhangana n’imbogamizi z’igihe kirekire.
Ibyemezo byacu by’ishoramari bishingira ku miyoborere ihamye, bigakorwa n’insinda ry’abayobozi bafite imyitwarire iharanira gucunga
