Tunga imero yawe ya RSSB

Tangira urugendo rwawe muri gahunda z'ubwiteganyirize uhabwa nimero ya RSSB. Iyi nimero ni yo ikuranga mu buryo bwihariye, igufasha kubona serivisi za RSSB no guhabwa inyungu wemererwa n’ubwishingizi mu buzima bwawe bwose.

Uburyo bubiri bwo kubona nimero yawe ya RSSB

Hari uburyo bubiribworoshye bwo kubona nimero yawe ya RSSB, bitewe n’uburyo winjiye muri gahundaza RSSB.

Binyuze k’umukoresha wawe

Abakoresha bandikisha abakozi babo banyuze ku rubuga rwa Ishema. Abakozi bashya bahita bahabwa nimero ya RSSB iyo badasanzwe bayifite.

Kwiyandikisha ku giti cyawe

Niba winjiye muri RSSB nk’umunyamuryango witeganyiriza ku bushake, jya ku ishami rya RSSB rikwegereye kugira ngo wiyandikishe kandi uhabwe nimero yawe ya RSSB.

Uhawe Ikaze

Injira mu mwuga aho buri mbogamizi ihinduka amahirwe yo kugira uruhare mu mpinduka zifitiye abantu akamaro.

Reba imyanya irimo guhatanirwa