Politiki yo kubika amakuru y’ibanga
Urwego rw’Ubwiteganyirize bw’Abakozi mu Rwanda (RSSB) rwiyemeje kurinda no kubaha ibanga ry’abanyamuryango bacu ndetse n’abandi bantu bose baduha amakuru yabo.
Iri tangazo ryerekeye kubika neza amakuru y’ibanga risobanura uburyo dukusanya, dukoresha, dutangaza, tubika kandi tukarinda amakuru bwite y’abantu mu rwego rwa serivisi dutanga ndetse no ku rubuga rwacu rw’ikoranabuhanga. Rireba abantu bose bakoresha cyangwa bakorana na serivisi zacu, imbuga zacu cyangwa imiyoboro yacu y’itumanaho.
Twemera kandi twubaha ibyifuzo by’abanyamuryango bacu n’abandi ba nyir’amakuru bijyanye n’ibanga n’umutekano by’amakuru yabo bwite. Kurinda amakuru yawe bwite, kuyakoresha gusa mu buryo bwemewe kandi bujyanye na serivisi dutanga, no gukumira ko abantu batabifitiye ububasha bayageraho cyangwa bayakoresha nabi, ni bimwe mu byo dushyira imbere cyane.
RSSB yiyemeje kubahiriza ibiteganywa n’Itegeko No 058/2021 ryo ku wa 13/10/2021 ryerekeye kurinda amakuru bwite no kubika ibanga mu Rwanda.
2. Ibikubiye muri iri tangazo
Iri tangazo ryerekeye kubika neza amakuru y’ibanga rireba abantu bose batanga amakuru yabo bwite m’Urwego rw’Ubwiteganyirize bw’Abakozi mu Rwanda (RSSB) kugira ngo uru rwego rwuzuze inshingano zarwo zo gutanga serivisi zitandukanye.
Rireba amakuru bwite yose anyuzwa ku mbuga nkoranyambaga hifashishijwe ikoranabuhanga, atangwa ku biro byacu ndetse n’imiyoboro y’itumanaho, harimo aba bakurikira nubwo bitagarukira kuri bo gusa:
- Abanyamuryango ba RSSB bari muri gahunda z’ubwiteganyirize bw’izabukuru, ubwishingizi bw’ubuzima, ubwishingizi bw’ikiruhuko cyo kubyara n’izindi gahunda z’ubwiteganyirize zitandukanye.
- Abasaba akazi baba abasaba imyanya y’akazi cyangwa amahirwe yo kwimenyereza umwuga muri RSSB;
- Abakozi n’abakorana na RSSB kubw’amasezerano.
- Abasura imbuga zacu, ibiro byacu cyangwa imbuga zitangirwaho serivisi zacu zo hofashishijwe ikoranabuhanga;
- N’abagemura ibicuruzwa muri RSSB, abatanga serivisi kuri RSSB, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bakorana na RSSB mu bikorwa by’akazi.
3. Amakuru Bwite Dukusanya
Mu rwego rwo gutanga serivisi zacu no kubahiriza inshingano zacu dusabwa gutanga kandi ziteganywa n’amategeko, RSSB ikusanya kandi igakoresha ibyiciro bitandukanye by’amakuru bwite y’abanyamuryango n’abandi bantu bakorana na RSSB.
Bitewe n’imiterere y’imikoranire yawe na RSSB, dushobora gukusanya no gukoresha amakuru bwite akurikira:
- Amakuru y’umwirondoro: amazina yose, amazina y’ababyeyi, itariki y’amavuko, igitsina, irangamimerere, nimero y’indangamuntu, nimero ya pasiporo, nimero y’ubwiteganyirize.
- Amakuru y’itumanaho: nimero ya telefoni, aderesi ya imeyili n’aho umuntu atuye.
- Amakuru ajyanye n’akazi: izina ry’umukoresha, aderesi y’umukoresha, amateka y’akazi n’izindi nyandiko zijyanye n’akazi.
- Amakuru ajyanye n’imari: amakuru ya konti ya banki akoreshwa mu kwishyura inyungu k’umunyamuryango, gutanga imisanzu no gusubizwa amafaranga.
- Amakuru y’amafoto: amafoto magufi cyangwa andi mafoto agaragaza umwirondoro w’umuntu, akoreshwa mu kwiyandikisha, kugenzura umwirondoro cyangwa kubona serivisi.
- Amakuru y’abo ushinzwe: RSSB ishobora gukenera amakuru y’abo ushinzwe, harimo abana bawe, mu gihe bibaye ngombwa kugira ngo icunge, itange kandi ikore serivisi ziteganywa muri Gahunda y’Ubwishingizi bw’Ubuzima na Gahunda y’Ubwisungane mu Kwivuza (Mituweli).
Mu bihe bimwe na bimwe, dushobora kandi gukusanya andi makuru akenewe kugira ngo dutange serivisi ziteganywa n’amategeko cyangwa twubahirize inshingano dushinzwe cyangwa ngo twubahirize ibiteganywa n’amategeko.
4. Legal Bases for Processing Personal Data
RSSB primarily relies on the following legal bases for processing personal data:
- Performance of a legal obligation: RSSB processes personal data to comply with its statutory obligations under Law No. 009/2021.
- Performance of a task carried out in the public interest: As a public institution, RSSB processes personal data to fulfill its public mission of managing social security and providing benefits to members and their dependents.
5. Impamvu amakuru bwite akoreshwa
Dukoresha amakuru bwite mu mpamvu zikurikira:
- Kwiyandikisha no kumenya umwirondoro w’umunyamuryango: Dukoresha amakuru mu rwego rwo kwandikisha, abanyamuryango n’abo bashinzwe muri gahunda zitandukanye z’ubwiteganyirize.
- Gucunga imisanzu: Mu rwego rwo kwakira, kubika no gukurikirana imisanzu itangwa n’abakoresha, abakozi n’abikorera.
- Gucunga inyungu z’abanyamuryango n’izindi serivisi: mu rwego rwo gusuzuma uburenganzira bwo guhabwa serivisi cyangwa inyungu, kwakira no gutunganya ubusabe bw’abanyamuryango, no kwishyura inyungu z’abanyamuryango muri gahunda z’ubwiteganyirize bw’izabukuru, ubwishingizi bw’ubuzima, ikiruhuko cy’umubyeyi n’indwara cyangwa impibyago bikomoka ku kazi.
- Itumanaho no gufasha abanyamuryango: Mu rwego rwo kuvugana n’abanyamuryango, gusubiza ibibazo n’ubusabe bwabo, no kubaha amakuru ajyanye n’ibyishyurwa, imisanzu yabo n’izindi serivisi.
- Imicungire y’abakozi n’umutungo kamere w’abantu: Mu rwego rwo gucunga ijonjora n’iyinjizwa mu kazi, imirimo, imishahara n’imibereho myiza y’abakozi ba RSSB.
- Umutekano no gukumira uburiganya: Mu rwego rwo kurinda konti z’abanyamuryango, gutahura no gukumira uburiganya, no kurinda ubusugire bwa gahunda z’ubwiteganyirize.
6. Abo Dusangiza Amakuru Yawe
Mu rwego rwo gutanga serivisi zacu no gukora inshingano n’ibikorwa dushinzwe biteganywa n’amategeko, RSSB ishobora gusangiza amakuru yawe bwite izindi nzego za Leta, abatanga serivisi, abajyanama n’abagenzuzi b’imari n’imikorere baturuka hanze y’ikigo.
Gusangiza ayo makuru bikorwa hubahirizwa byimazeyo itegeko ryerekeye kubika neza amakuru bwite y’ibanga, kandi bigakorwa gusa mu gihe byemewe n’amategeko, ari ngombwa kandi bihuye n’intego igamijwe.
7. Uburenganzira ufite ku makuru yawe abitswe na RSSB
Nka nyiri amakuru, ufite uburenganzira butandukanye ku amakuru yawe bwite RSSB ikoresha mu nshingano zayo nk’umugenzuzi w’amakuru nk’uko biteganywa n’itegeko rigenga kurinda amakuru bwite n’ibanga mu Rwanda. Muri ubwo burenganzira harimo:
- Uburenganzira bwo kubona amakuru: Ufite uburenganzira bwo gusaba kubona amakuru yawe bwite RSSB igufiteho. Iyo ubisabye, tuzaguha kopi y’amakuru yawe mu gihe kitarambiranye.
- Uburenganzira bwo gukosora amakuru: Ufite uburenganzira bwo gusaba ko amakuru yawe bwite atari yo cyangwa atuzuye akosorwa cyangwa akavugururwa.
- Uburenganzira bwo gusibwa kw’amakuru: Ufite uburenganzira bwo gusaba ko amakuru yawe bwite asibwa mu bihe byihariye. Urugero, iyo amakuru atagikenewe ku mpamvu yatumye akusanywa, cyangwa iyo ushatse gutesha agaciro uburenganzira watanze bwo gufata amakuru yawe igihe ubwo burenganzira ari bwo bwari ishingiro ryemewe n’amategeko ryo gukoresha ayo makuru. RSSB izasuzuma ubusabe bwawe hakurikijwe inshingano zayo ziteganywa n’amategeko kandi ikaguha igisubizo mu gihe kidatinze kandi gikwiye.
- Uburenganzira bwo kugabanya uburyo amakuru yawe akoreshwamo: Ushobora gusaba ko RSSB igabanya cyangwa ihagarika by’agateganyo uburyo ikoreshamo amakuru yawe bwite mu bihe bimwe na bimwe, urugero nk’iyo wagaragaje ko amakuru yawe ashobora kuba atari yo.
- Uburenganzira bwo guhererekanya amakuru yawe: Iyo bibaye ngombwa, ufite uburenganzira bwo guhabwa amakuru yawe bwite mu buryo buteguye neza, bukoreshwa na benshi kandi bushobora gusomwa n’imashini, ndetse ukagira uburenganzira bwo gusaba ko ayo makuru yoherezwa ku wundi muntu.
- Uburenganzira bwo kwanga ko amakuru yawe akoresha: Ufite uburenganzira bwo kwanga ko amakuru yawe bwite akoreshwa mu bihe bimwe na bimwe, harimo nk’igihe amakuru yawe akoreshwa mu bikorwa byo kwamamaza.
8. Ibikwa ry’amakuru yawe bwite
RSSB ibika amakuru yawe bwite mu gihe cyose azakenerwa kugira ngo isohoze intego zagaragajwe muri iri tangazo ryerekeye kubika no gukoresha neza amakuru y’ibanga, harimo gucunga no gutanga serivisi z’ubwiteganyirize, ndetse no kubahiriza ibisabwa n’amategeko n’amabwiriza abigenga. Mu bihe bimwe na bimwe, dushobora kubika amakuru yawe bwite mu gihe kirenze icyo icyari giteganyijwe iyo bibaye ngombwa cyangwa bitegetswe n’amategeko.
Niba ushaka gukoresha uburenganzira ubwo ari bwo bwose ufite nka nyiri amakuru bwite, ushobora gutanga ubusabe ubinyujije ku mukozi wa RSSB ushinzwe kurinda amakuru bwite kuri: dpo@rssb.rw
9. Aho amakuru yawe bwite abikwa n’ihererekanya ryayo mu mahanga
RSSB ahanini ibika amakuru yawe bwite mu Rwanda, aho ibigo bibikwamo amakuru biherereye.
Mu bihe bimwe na bimwe, dushobora gukoresha uburyo bwo kubika amakuru bushingiye ku ikoranabuhanga kugira ngo dushyigikire imikorere yacu. Iyo ubwo buryo bukoreshejwe, bugengwa n’amabwiriza ajyanye no gutanga isoko ku bikorera bo hanze y’ikigo yashyizweho na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), kandi bukubahiriza ingingo ya 48 n’iya 50 z’Itegeko ry’u Rwanda ryerekeye kurinda amakuru bwite.
Izi ngamba zituma ihererekanya cyangwa gutunganya amakuru bwite hanze y’u Rwanda bikorwa mu buryo bwemewe n’amategeko kandi hagashyirwaho ingamba zikwiye zo kurinda ibanga n’umutekano by’amakuru yawe.
10. Umutekano w’amakuru yawe wizewe ku ruhe rwego?
Muri RSSB, dufata umutekano w’amakuru bwite nk’ikintu cy’ingenzi cyane. Twashyizeho ingamba zikwiye mu miyoborere, mu ikoranabuhanga no mu buryo bw’imbonankubone, zigamije gukumira ko hagira umuntu ukoresha amakuru watubikije utwizeye atabifitiye ububasha, twirinda ko amakuru yawe ahindurwa, atangazwa cyangwa asibwa mu buryo butemewe.
11. Umukozi ushinzwe kurinda amakuru bwite
Twashyizeho umukozi ushinzwe kurinda amakuru bwite ufite inshingano zo gukurikirana imicungire n’itunganwa ry’amakuru yawe bwite, hubahirizwa Itegeko rigenga kurinda amakuru bwite.
Niba ufite ikibazo cyangwa impungenge bijyanye n’uburyo amakuru yawe bwite arindwa cyangwa akoreshwa, ushobora kuvugana n’umukozi wa RSSB ushinzwe kurinda Amakuru Bwite ukoresheje imeyili: dpo@rssb.rw