
Ubwisungane mu kwivuza, buzwi cyane nka Mituweli, ni gahunda y’ubwishingizi bw’indwara ifasha Abanyarwanda kubona serivisi z’ubuvuzi binyuze mu gusangira ikiguzi cy’ubuvuzi, buri wese agatanga umusanzu we. CBHI itanga ubwishingizi bw’ubuvuzi ku Banyarwanda bakorera mu nzego zemewe n’amategeko ndetse n’abakora mu rwego mirimo itanditswe cyangwa se imirimo iciriritse, hagamijwe gufasha buri wese kubona serivisi z’ubuvuzi z’ibanze kandi zikenewe hirya no hino mu gihugu.
Menya ibyiza by'Ubwisungane mu Kwivuza n'uko butumaburi wese abasha kubona serivisi z'ubuvuzi ku buryo bungana kandi bworoshye.
Guhera ku mafaranga 200 ushobora kubona ubuvuzi mu mavuriro yose ya Leta.
Mushobora kubona serivisi z’ubuvuzi bufite ireme ku bigoby’ubuvuzi bibegereye, igihe cyose muzikeneye.
Mushobora guhabwa serivisi zitandukanye z’ubuvuzi binyuze ku bigo by’ubuvuzi bifitanye amasezerano y’imikoranire n’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli).
Iyi nigahunda y’ubwishingizi bw’ubuzima ishingiye ku bufatanye, aho abantu (imiryango) bishyira hamwe bagatanga umusanzu kugira ngo babone ubuvuzi
Abantu badafiteimirimo ibinjiriza amafaranga bishyurirwa na Leta 4,000 Frw ku muntu ku mwaka (Leta ibishyurira 100%).
Abari muri iki cyiciro cy’abantu binjiza amafaranga ari munsi ya 30,00, umuntu yishyura 4,000 Frw ku mwaka (3,000 Frw yishyurwan’umuturage, 1,000 Frw akayishyurirwa na Leta.
Abanyamuryango bari mu cyiciro cya III binjiza hagati ya 30,001 Frw na 60,000 Frw mu kwezi, biyishyurira umusanzu wa 5,000 Frw ku mwaka ku muntu, nta nkunganire ya Leta babona
Abanyamuryango binjiza amafaranga ari hagati ya 60,001 Frw na 120,000 Frw, batanga umusanzu wa 8,000 Frw ku muntu mu mwaka. Nta nkunganire ya Leta babona.
Abanyamuryango binjiza amafaranga ari hejuru ya 120,000 Frw ku kwezi, batanga umusanzu wa 20,000 Frw ku mwaka, ku muntu umwe, nta nkunganire ya Leta babona.
Kwishyura bikorwa hifashishijwe uburyo bw’Ikoranabuhanga binyuze mu nzira zitandukanye, amabanki y’ubucuruzi, MoMo cyangwa abakozi b’Irembo. Urutonde rw’abanyamuryango hamwe n’indangamuntu y’uhagarariye rugashyikirizwa ibiro bya RSSB biri hafi.
Abagenerwabikorwa
Umubare wa dosiye z'abarwayi
Imiti yanditswe n'abaganga imaze gutangwa binyuze muri Mituweli.
Ibigo by'ubuvuzi bikorana na RSSB
Ijanisha ry'abaturage bakoresha Mituweli
Kugira ngo urugo rwiyandikishe m’Ubwisungane mu Kwivuza (Mituweli), rugomba kuba rubaruye muri Sisiteme y”imibereho y'ingo, rukemeza icyiciro cy'umusanzu rubarizwamo, rugatanga imyirondoro isabwa, rukandikisha abagize urugo bemerewe ubwishingizi, kandi rukishyura umusanzu wa buri mwaka rusabwa gutanga.
Ugomba kwiyandikisha nk’umuryango binyuze mu nzego z’ibanze (Umudugudu/Akagari), cyangwa ukareba ko umuryango wawe usanzwe ubaruye muri sisteme Imibero.
Ikigero cy’umusanzu uzatanga kigenwa hashingiwe ku cyiciro cy'Ubudehe ubarizwamo, nk'uko cyagenwe n'inzego z'ibanze hashingiwe ku byo winjiza mu kwezi.
Uzakenera ibi bikurikira:
- Indangamuntu y'u Rwanda (cyangwa andi makuru y'umwirondoro)
- Amakuru y'abagize urugo
- Uburyo bw’itumanaho ukoresha
Utanga urutonde rw’abantu bose bagize urugo bazishingirwa na Mituweli. Kubarura urugo bikorwa ku rwego rw’umuryango wose, si umuntu ku giti cye.
Ishyura umusanzu wa buri mwaka ukurikije icyiciro urimo ukoresheje:
- Mobile Money
- Amabanki
- Irembo cyangwa abandi bakozi bemewe bashinzwe kwakira imisanzu.
Umwaka ushize, umuhungu wanjye yararwaye cyane, kandi nagombaga guhangayikishwa cyane n’ikiguzi cyo kumuvuza. Kubw’amahirwe, kubera iyi gahunda ya Mituweli, twabonye ubuvuzi bugezweho kandi buhendutse. Byandemye umutima kubona umuhungu wanjye akira neza, nta guhangayikishwa n’amafaranga.

Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo wandikishe ikigo cyawe kandi ube umufatanyabikorwa mu rwego rw’ubuvuzi.
Garagaza amakuru y’ibanze y’ikigo cyawe, harimo izina ryacyo, aho giherereye, uburenganzira bukwemerera gukora, ndetse n’amakuru y’itumanaho.
Kora urutonde rwa serivisi zose z’ubuvuzi ikigo cyawe gitanga, harimo aho mufite umwihariko mu buvuzi, amashami mufite, ndetse n’urwego rw’ubuvuzi ikigo kiriho, kugira ngo bifashe gushyira ikigo mu cyiciro gikwiye.
Haragaza uruhushya rwemewe rwemerera ikigo cyawe gukora rwatanzwe n’urwego rubifitiye ububasha, kugira ngo hemezwe ko ikigo cyawe cyemerewe gukora ubuvuzi mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ohereza inyandiko zose ziherekeza ubusabe bwawe harimo uruhushya rukwemerera gukora, icyangombwa cy'inzego zishinzwe ubugenzuzi bw'amavuriro, n’indi nyandiko igenwa n’amabwiriza y’imikorere igaragaza kubahiriza amabwiriza haba ku kigo no kubakozi.
Garagaza amakuru y’irangamuntu y’umuntu wemerewe guhagararira ikigo, harimo nomero y’indangamuntu, ndetse n’umwirondoro we bwite (nk’amazina, itariki y’amavuko n’andi makuru asabwa).
Tanga amakuru ya konti ya banki y’ikigo cyawe kugira ngo ujye wishyurwa ku gihe kandi mu buryo bwizewe kuri serivisi zatanzwe hakoreshejwe Mituweli

Tugufitiye amakuru ukeneye, kandi arimo ibisobanuro bihagije kandi byumvikana.
Mituweli ni gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ishingiye ku baturage, ifasha abantu ku giti cyabo n’imiryango kubona serivisi z’ubuvuzi zihendutse kandi zigera kuri bose, bagatanga umusanzu hashingiwe ku cyiciro cy’ubushobozi bwabo.
Abanyarwanda bose n’abaturarwanda badafite ubundi bwishingizi bw’ubuvuzi bemerewe kwiyandikisha muri Mituweli kugira ngo babashe kubona serivisi z’ubuvuzi zifite ireme kandi zihendutse.
Imisanzu ya Mituweli igenwa hashingiwe ku cyiciro cy'imibereho cy’umuryango (urwego rw’amikoro). Buri cyiciro gihabwa umusanzu gitanga mu mwaka, aho umuryango utanga umusanzu bitewe n’ubushobozi bwawo.
Ingano z'umusanzu wa buri mwaka wa Mituweli ziratandukana bitewe n’icyiciro cy’ubushobozi bw’umuryango:
- Icyiciro cya I: Wishyurirwa byose na Leta (ntiwishyura umusanzu)·
-Icyiciro cya II: Wishyura igice, ikindi kikishyurwa na Nkunganire ya Leta·
-Ibyiciro bya III–V: Wiyishyura umusanzu wose, nta nkunganire ya Leta uhabwa
Umusanzu wa Mituweli ushobora kuwishyura ukoresheje uburyo butandukanye:
• Mobile Money (MTN MoMo cyangwa Airtel Money)
• Amabanki
• Irembo cyangwa abanda ba ajenti (Agents) babifitiye uburenganzira
Yego. Mituweli ishingiye ku muryango, bityo abagize umuryango bose bujuje ibisabwa bashobora kwandikwa hamwe ku mwirondoro umwe w’umuryango.
Mituweri ahanini ikoreshwa mu mavuriro ya Leta n’andi mavuriro y’abafatanyabikorwa yemerewe kuyivuriraho, gusa hari amavuriro yigenga amwe n’amwe ashobora kuyemera bitewen’amasezerano afitanye na Mituweli.